LOGO RNRA
LOGO RNRA
English
Kinyarwanda

Ibyo usanga hano n’uko wabyifashisha

Iki gice gikubiyemo amwe mu makuru yerekana ibyo wasanga kuri uru rubuga akanagufasha kugera ku bice bitandukanye bikubiyemo amakuru ari kuri uru rubuga.

  • Ahagenewe ikaze uhasanga amwe mu makuru rusange ukeneye ndetse n’intego zigamijwe mu gushyiraho uru rubuga. Aha ni na ho ushobora kwifashisha kugira ngo udukurikire kuri twitter na Facebook.
  • Iyo winjiye ahanditse serivisi uhita ubona serivisi ushobora kubona wifashishije uru rubuga.
  • Hariho n’uburyo wakifashisha mu gukora ishakisha iyo ukanze ahanditse Ishakisha. Ushobora kwinjizamo ijambo iri n’iri bitewe n’amakuru ukeneye bityo ukagera ku makuru, amakarita n’inyandiko. Aha ugomba kumenyako amakuru ubona ari ayo RNRA iba yarageneye abantu bose. Kanda ahanditse “enter” kuri musadobwa cyangwa ukande buto y’ishakisha kugira ngo ubone ibikubiyemo byose.
  • Ku gice y’ibishushanyo ushobora gushakishamo amakuru yashyizwe hamwe hakurikijwe icyiciro arimo: imbibi z’inzego z’imitegekere y’igihugu, ibishushanyo by’imitunganyirize n’imikoreshereze y’ubutaka n’Amakurushingiro. Bitewe n’uko hakubiyemo ibintu byinshi, ushobora gukora ishakisha ugahitamo insanganyamatsiko iyi n’iyi n’amakuru ku kintu iki n’iki.
  • Mu gice gikubiyemo inyandiko zerekeye imitunganyirize n’imikoreshereze y’ubutaka usangamo andi makuru arebana n’ibishushanyo by’imitunganyirize n’imikoreshereze y’ubutaka.
  • Mu gice gikubiyemo amakuru & ibintu byabaye usangamo amakuru ku birebana n’ibikorwa bya RNRA birebana n’ubutaka no gutunganya amakarita.
  • Mu gice kigaragaza abafatanyabikorwa usangamo abagize uruhare mu gushyiraho uru rubuga n’abafatanyabikorwa barwo.
  • Igihe ukeneye ubufasha cyangwa iyo wifuza kugera ahanditse ibibazo abantu bakunda kwibaza ndetse n’igihe waba wifuza amabwiriza n’izindi nyandiko kubirebana n’imitunganyirize n’imikoreshereze y’ubutaka wabisanga ku gice cyitwa Ubufasha. Wibuke kandi ko igice nyamukuru ari cyo gituma ubasha kugera kugera kuri iki gice mu buryo bwihuse.
  • Igice cyitwa “Injiramo” kiguha uburyo bwo kwinjira mu rubuga bityo igihe waba wariyandikishije ukaba ushobora kwinjiramo ukaba wagira icyo ukora ku makuru yawe kandi ukanabona amakuru ari ku rubuga ariko atari yagera igihe cyo kurekurwa ngo agerweho na bose.
  • Hasi kuri buri rupapuro, uhasanga aderesi watubarizaho, ibyo ukoresha urubuga asabwa kubahiriza n’ikarita igaragaza mu ncamake imiterere y’uru rubuga.

Hejuru

Ubufasha bwo kugera ku gice cy’inyuma cy’urubuga.

Igice gikurikira kigufasha kugera aho wasanga andi makuru atarekuriwe buri wese ariko ibyo bigashoboka ari uko wiyandikishije:

Constructed with TYPO3Buddy.com