LOGO RNRA
LOGO RNRA
English
Kinyarwanda

Urubuga nkoranyamakuru ku mitunganyirize n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda

Itangiriro

Urubuga nkoranyamakuru ku mitunganyirize n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda ni uburyo bwifashishijwe mu kubika ibishushanyo mbonera by’imitunganyirize n’imikoreshereze y’ubutaka ndetse n’andi makuru yo muri urwo rwego kugira ngo abantu babe babibona ku buryo buboroheye. Uru rubuga rwateguwe kandi rushyirwaho ku nkunga yatanzwe n’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere mpuzamahanga (USAID) kibinyujije mu mushingwa witwa Land Project hagamijwe mbere na mbere kugeza ku baturage ibishushanyo mbonera by’imitunganyirize n’imikoreshereze y’ubutaka mu turere no ku rwego rw’igihugu no korohereza abantu uburyo bwo kubona amakuru ajyanye n’imitunganyirize n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda ndetse no gufasha abaturage kurushaho kumenya no gusobanukirwa imitunganyirize n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda.

Mbere na mbere, amakuru aboneka kuri uru rubuga ni ayibanda ku gishushanyo mbonera kigaragaza imitunganyirize n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, haba mu Turere ndetse n’amategeke n’amabwiriza arebana n’imikoreshereze n’imitunganyirize y’ubutaka mu Rwanda. Amakuru yose akubiye muri uru rubuga agarara mu buryo butandukanye, mu buryo bwanditse, mu makarita n’bindi. Bitewe n’uburenganzira bw’imikoreshereze y’urubuga ufite, amakuru amwe n’amwe ushobora kutayabona kuri uru rubuga. Igice cyerekeye serivisi, ibishushanyo usanga kuri uru rubuga (imbibi z’inzego z’imitegekere y’igihugu, ibishushanyo by’imitunganyirize n'imikorereshereze y’ubutaka n'Amakurushingiro) cyerekana ukeneye amakuru aya n’aya n’uburyo ayageraho. Uburyo bw’ishakisha bufasha kugera ku makuru ukeneye asanzwe afunguriwe bose.

Ni nde uru rubuga rwagenewe?

Uru rubuga rwateguriwe abantu benshi kandi b‘ingeri zose harimo abaturage muri rusange, abayobozi, n’abashizwe kugena amabwiriza na za politiki zinyuranye, nka za Ministeri, ababigize umwuga ndestse n’abakora mu rwego rw’uburezi.

Ese ni akahe kamaro k’uru rubuga?

Icyo uru rubuga rugamije mbere na mbere ni ugutanga amakuru yerekeye imitunganyirize n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda. Ayo makuru agenewe abaturage, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta, ba rwiyemezamirimo n’ibigo by’amashuri. Ayo makuru ava mu nyandiko zitandukanye zatangajwe n’inzego za Leta. Izo nyandiko ziba zirimo amakuru yuzuye, atangiwe igihe kandi yizewe. Ni yo mpamvu uru rubuga rufitiye akamaro abatanga amakuru n’abayagenerwa.
Ku batanga amakuru, uru rubuga ruzabafasha:

  • Kurushaho gutanga serivisi nziza bityo bagashobora gutangaza mu buryo bw’ikoranabuhanga ibishushanyo mbonera by’imikoreshereze n’imitunganyirize y’ubutaka bikwiye, byuzuye kandi bijyanye n’igihe;
  • Kugira uruhare mu kubaka sosiyete ndetse n’urwego rwa ba rwiyemezamirimo rwubakiye ku makuru ahamye bityo bagashobora gufasha ibigo guhanga udushya no guhangana n’ibindi bigo ku masoko;
  • Koroshya ubufatanye n’imikoranire hagati y’abayabika amakuru n’abayakoresha ku rwego rwa nyuma;
  • Gutuma habaho uburyo bwo guhuriza hamwe amakuru;
  • Gushyiraho igenamigambi rinoze ku birebana n’imikoreshereze n’imitunganyirize y’ubutaka hifashishijwe ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’abikorera;
  • Gushyiraho urubuga nkoranyamakuru ku mikoreshereze n’imitunganyirize y’ubutaka mu rwego rwa gahunda ya e-Government.

Ku bakoresha uru rubuga, inyungu bazakura mu kurukoresha ni izi zikurikira:

  • Kubona vuba ku buryo bworoshye kandi buhendutse amakuru nyakuri ajyanye n’igihe ku birebana n’imitunganyirize n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda;
  • Kurushaho gusobanukirwa imitunganyirize n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda; no
  • Kubona ku buryo bunyuze mu mucyo amakuru yerekeye imitunganyirize n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda.
Constructed with TYPO3Buddy.com